Umugaragu wawe reka mpfe kwambukana n’umwami Yorodani gusa. Ni iki cyatuma umwami angororera ingororano ingana ityo?
2 Samweli 19:37
Imirongo ikikije uyu
19:36 Ubu ko maze imyaka mirongo inani mvutse, mbese ndacyabasha gusobanura ibyiza n’ibibi? Umugaragu wawe ndacyaryoherwa n’ibyo ndya cyangwa n’ibyo nywa? Ndacyabasha kumva amajwi y’abaririmbyi b’abagabo n’abagore? None icyatuma umugaragu wawe ndushya umwami databuja ni iki?
19:37 Umugaragu wawe reka mpfe kwambukana n’umwami Yorodani gusa. Ni iki cyatuma umwami angororera ingororano ingana ityo?
19:38 Ahubwo ndakwinginze, reka umugaragu wawe nisubirire mu mudugudu w’iwacu abe ari ho nzasazira, aho igituro cya data na mama kiri. Ahubwo dore umugaragu wawe Kimuhamu nguyu, abe ari we wambukana n’umwami databuja, uzamugire uko ushaka.”