2 Samweli 19:4

Uwo munsi abantu basubira mu mudugudu babebēra, nk’abantu bahunze mu ntambara, babebēra bafite isoni.

Imirongo ikikije uyu

19:3 Uwo munsi impundu zihinduka induru mu bantu bose, kuko bari bumvise bavuga ngo umwami yibabarijwe n’umwana we.

19:4 Uwo munsi abantu basubira mu mudugudu babebēra, nk’abantu bahunze mu ntambara, babebēra bafite isoni.

19:5 Umwami yitwikira mu maso, ashyira ejuru n’ijwi rirenga ati “Ye baba we, mwana wanjye Abusalomu! Ye baba we, Abusalomu mwana wanjye, mwana wanjye we!”

Ubuhinduzi n’inkomoko