2 Samweli 19:8

Nuko none haguruka usohoke, uvugane n’abagaragu bawe uhumurize imitima yabo. Ndahiye Uwiteka, nudasohoka nta mugabo n’umwe uri busigarane iri joro. Kandi ibyo bizakumerera nabi kuruta ibyago wakabonye byose, uhereye mu buto bwawe, ukageza ubu.”

Imirongo ikikije uyu

19:7 kandi ukunda abakwanga, ukanga abagukunda. None weruye ko ibikomangoma n’abagaragu bawe ari nk’ubusa kuri wowe, ubu menye ko, iyaba Abusalomu yabaye muzima tukaba ari twe twapfuye twese uyu munsi, uba wabyishimiye cyane.

19:8 Nuko none haguruka usohoke, uvugane n’abagaragu bawe uhumurize imitima yabo. Ndahiye Uwiteka, nudasohoka nta mugabo n’umwe uri busigarane iri joro. Kandi ibyo bizakumerera nabi kuruta ibyago wakabonye byose, uhereye mu buto bwawe, ukageza ubu.”

19:9 Maze umwami arahaguruka yicara ku karubanda, babwira abantu bose bati “Dore umwami yicaye ku karubanda”. Nuko abantu bose baramushengerera.

Ubuhinduzi n’inkomoko