Ariko Amasa ntiyita ku nkota yari ku kuboko kwa Yowabu, nuko ayimutikura ku nda amara ye adendeza hasi, ntiyongera kumutikura ubwa kabiri arapfa. Maze Yowabu na Abishayi mwene se bakomeza kugenza Sheba mwene Bikuri.
2 Samweli 20:10
Imirongo ikikije uyu
20:9 Yowabu abwira Amasa ati “Uri amahoro, mwene data?” Yowabu afatisha Amasa ukuboko kw’indyo ku kananwa ngo amusome.
20:10 Ariko Amasa ntiyita ku nkota yari ku kuboko kwa Yowabu, nuko ayimutikura ku nda amara ye adendeza hasi, ntiyongera kumutikura ubwa kabiri arapfa. Maze Yowabu na Abishayi mwene se bakomeza kugenza Sheba mwene Bikuri.
20:11 Ariko umuhungu wo mu ba Yowabu amuhagarara hejuru, aravuga ati “Ukunda Yowabu kandi uri mu ruhande rwa Dawidi, nakurikire Yowabu.”