Amaze gukurwa mu nzira, abantu bose bahomboka kuri Yowabu, bagenza Sheba mwene Bikuri.
2 Samweli 20:13
Imirongo ikikije uyu
20:12 Kandi Amasa yari agaramye hagati mu nzira yigaragura mu maraso ye. Uwo mugabo abonye ko abantu bose bahagungirira, aterura Amasa amukura mu nzira, amurambika ku gasozi amworosa umwambaro, kuko yabonye ko uwamugeragaho wese yahagungiriraga.
20:13 Amaze gukurwa mu nzira, abantu bose bahomboka kuri Yowabu, bagenza Sheba mwene Bikuri.
20:14 Yowabu azerera mu miryango ya Isirayeli yose, agera muri Abeli y’i Betimāka no mu Baberi bose, na bo baraterana baramukurikira.