Yowabu ni we wari umugaba w’ingabo za Isirayeli zose. Benaya mwene Yehoyada ni we wari umutware w’Abakereti n’Abapeleti.
2 Samweli 20:23
Imirongo ikikije uyu
20:22 Nuko uwo mugore ajya mu bantu bose mu nama z’ubwenge bwe, maze Sheba mwene Bikuri baherako bamuca igihanga, bakijugunyira Yowabu. Yowabu avuza ikondera, abantu bose barasandara bava ku mudugudu, umuntu wese asubira mu ihema rye. Yowabu aherako atabarukira umwami i Yerusalemu.
20:23 Yowabu ni we wari umugaba w’ingabo za Isirayeli zose. Benaya mwene Yehoyada ni we wari umutware w’Abakereti n’Abapeleti.
20:24 Adoramu yategekaga ikoro, Yehoshafati mwene Ahiludi yari umucurabwenge.