Bukeye umwami abwira Amasa ati “Huruza Abayuda bateranire hano iminsi itatu itarashira, kandi nawe uzabe uhari.”
2 Samweli 20:4
Imirongo ikikije uyu
20:3 Bukeye Dawidi ajya i Yerusalemu mu rugo rwe. Umwami ajyana ba bagore be b’inshoreke uko ari icumi, abo yari yasize ku rugo, abashyira aho barindirwa abagaburirirayo, ariko ntiyabatahaho. Nuko bagumaho barindwa kugeza aho bapfiriye, ari intabwa.
20:4 Bukeye umwami abwira Amasa ati “Huruza Abayuda bateranire hano iminsi itatu itarashira, kandi nawe uzabe uhari.”
20:5 Nuko Amasa ajya guhuruza Abayuda, ariko arenza iminsi umwami yamutegetse.