Ariko umwami arokora Mefibosheti mwene Yonatani, mwene Sawuli, ku bw’indahiro Dawidi na Yonatani mwene Sawuli barahiranije imbere y’Uwiteka.
2 Samweli 21:7
Imirongo ikikije uyu
21:6 nimuduhe abagabo barindwi bo mu bahungu be, tubamanikire imbere y’Uwiteka i Gibeya kwa Sawuli, intore y’Uwiteka.” Umwami aravuga ati “Nzabatanga.”
21:7 Ariko umwami arokora Mefibosheti mwene Yonatani, mwene Sawuli, ku bw’indahiro Dawidi na Yonatani mwene Sawuli barahiranije imbere y’Uwiteka.
21:8 Nuko umwami afata abahungu babiri ba Risipa umukobwa wa Ayiya yabyaranye na Sawuli, Arumoni na Mefibosheti, kandi n’abahungu batanu ba Merabu umukobwa wa Sawuli yabyaranye na Aduriyeli, mwene Barizilayi w’Umumeholati.