Maze abo bagabo b’intwari uko ari batatu batwaranira mu ngabo z’Abafilisitiya, bavoma amazi muri iryo riba ryo ku irembo ry’i Betelehemu, barayajyana bayashyira Dawidi ariko yanga kuyanywa, ahubwo ayabyarira imbere y’Uwiteka.
2 Samweli 23:16
Imirongo ikikije uyu
23:15 Dawidi akumbuye aravuga ati “Icyampa nkabona unsomya ku mazi y’iriba ryo ku irembo ry’i Betelehemu.”
23:16 Maze abo bagabo b’intwari uko ari batatu batwaranira mu ngabo z’Abafilisitiya, bavoma amazi muri iryo riba ryo ku irembo ry’i Betelehemu, barayajyana bayashyira Dawidi ariko yanga kuyanywa, ahubwo ayabyarira imbere y’Uwiteka.
23:17 Aravuga ati “Ntibikabeho Uwiteka, kuba nakora ntyo. Ndebe nywe amaraso y’abantu bahaze amagara yabo?” Ni cyo cyatumye yanga kuyanywa. Ibyo ni byo byakozwe n’abo bagabo b’intwari uko ari batatu.