2 Samweli 24:15

Nuko Uwiteka ateza Isirayeli mugiga, uhereye muri icyo gitondo ukageza igihe cyategetswe. Hapfa abantu inzovu ndwi, uhereye i Dani ukageza i Bērisheba.

Imirongo ikikije uyu

24:14 Dawidi abwira Gadi ati “Ndashobewe rwose, twigwire mu maboko y’Uwiteka kuko imbabazi ze ari nyinshi, ne kugwa mu maboko y’abantu.”

24:15 Nuko Uwiteka ateza Isirayeli mugiga, uhereye muri icyo gitondo ukageza igihe cyategetswe. Hapfa abantu inzovu ndwi, uhereye i Dani ukageza i Bērisheba.

24:16 Ariko marayika agitunze ukuboko kwe kuri Yerusalemu ngo aharimbure, Uwiteka arakuruka iyo nabi, abwira marayika warimburaga abantu ati “Birahagije, noneho unamura ukuboko kwawe.” Kandi marayika uwo w’Uwiteka yari bugufi bw’imbuga ya Arawuna w’Umuyebusi.

Ubuhinduzi n’inkomoko