Ariko ijambo ry’umwami riganza irya Yowabu n’abatware b’ingabo. Nuko Yowabu n’abatware b’ingabo bava imbere y’umwami bajya kubara Abisirayeli.
2 Samweli 24:4
Imirongo ikikije uyu
24:3 Yowabu abwira umwami ati “Uwiteka Imana yawe igwize umubare wari usanzwe incuro ijana, kandi umwami abyirebere. ariko se Mwami nyagasani, ni iki gitumye wishimira ibyo?”
24:4 Ariko ijambo ry’umwami riganza irya Yowabu n’abatware b’ingabo. Nuko Yowabu n’abatware b’ingabo bava imbere y’umwami bajya kubara Abisirayeli.
24:5 Barahaguruka bambuka Yorodani, bagandika muri Aroweri mu ruhande rw’iburyo bw’umudugudu wari hagati mu kibaya cy’i Gadi, berekeye i Yazeri.