2 Samweli 7:12

Kandi iminsi yawe nigera ugasinzirana na ba sogokuruza bawe, nzimika umwana wawe wibyariye akuzungure, kandi nzakomeza ubwami bwe.

Imirongo ikikije uyu

7:11 ubwo nategekaga abacamanza gutwara ubwoko bwanjye bwa Isirayeli, kandi nzaguha ihumure ku banzi bawe bose. Ndetse Uwiteka arakubwiye ngo azakuremamo umuryango.

7:12 Kandi iminsi yawe nigera ugasinzirana na ba sogokuruza bawe, nzimika umwana wawe wibyariye akuzungure, kandi nzakomeza ubwami bwe.

7:13 Nuko uwo ni we uzubakira izina ryanjye inzu, kandi nzakomeza intebe y’ubwami bwe iteka ryose.

Ubuhinduzi n’inkomoko