2 Samweli 7:9

Kandi nabanaga nawe aho wajyaga hose, nkarimburira abanzi bawe imbere yawe, kandi nzaguha izina rikomeye nk’amazina y’abakomeye bo mu isi.

Imirongo ikikije uyu

7:8 “Nuko umugaragu wanjye Dawidi umubwire utya uti ‘Uko ni ko Uwiteka Nyiringabo avuze ati: Nagukuye mu rugo rw’intama mu bwungeri bwazo, ngo ube umutware w’ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.

7:9 Kandi nabanaga nawe aho wajyaga hose, nkarimburira abanzi bawe imbere yawe, kandi nzaguha izina rikomeye nk’amazina y’abakomeye bo mu isi.

7:10 Kandi nzatoraniriza ubwoko bwanjye bwa Isirayeli ahantu, mpabashinge bahature, habe ahabo bwite batazimuka ukundi. Kandi abanyabyaha ntibazongera kubaburabuza nk’ubwa mbere,

Ubuhinduzi n’inkomoko