Nuko Dawidi ategeka Isirayeli yose, acira abantu bose imanza zitabera.
2 Samweli 8:15
Imirongo ikikije uyu
8:14 Nuko ashyiraho ibihome by’abarinzi b’igihugu cya Edomu, abikwiza muri Edomu hose. Abanyedomu bose bahinduka abagaragu ba Dawidi, kandi Uwiteka yajyaga aneshesha Dawidi aho yajyaga hose.
8:15 Nuko Dawidi ategeka Isirayeli yose, acira abantu bose imanza zitabera.
8:16 Kandi Yowabu mwene Seruya ni we wari umugaba w’ingabo ze, na Yehoshafati mwene Ahiludi ni we wari umucurabwenge.