Bukeye Dawidi anesha Hadadezeri mwene Rehobu umwami w’i Soba, ubwo Hadadezeri yajyaga kugomorera ubwami bwe kuri rwa ruzi.
2 Samweli 8:3
Imirongo ikikije uyu
8:2 Bukeye anesha Abamowabu, maze abarambika hasi mu mirongo abageresha umugozi, inkubwe ebyiri zari iz’abo kwicwa, kandi iya gatatu yose yari iy’abo kurokorwa. Nuko Abamowabu bahinduka abagaragu ba Dawidi, bamuzanira amakoro.
8:3 Bukeye Dawidi anesha Hadadezeri mwene Rehobu umwami w’i Soba, ubwo Hadadezeri yajyaga kugomorera ubwami bwe kuri rwa ruzi.
8:4 Dawidi amutumuraho ingabo ze z’abagendera ku mafarashi igihumbi na magana arindwi, n’abagabo bigenza inzovu ebyiri. Maze Dawidi atemagura ibitsi by’amafarashi akurura amagare, ariko asigaza amafarashi yakwira amagare ijana.