Nuko Yayiri arapfa bamuhamba i Kamoni.
ABACAMANZA 10:5
Imirongo ikikije uyu
10:4 Kandi yari afite abahungu mirongo itatu bagendera ku byana by’indogobe mirongo itatu, kandi batwaraga imidugudu mirongo itatu iri mu gihugu cya Galeyadi, yitwaga Havotiyayiri, n’ubu ni ko icyitwa.
10:5 Nuko Yayiri arapfa bamuhamba i Kamoni.
10:6 Ariko Abisirayeli bongera gukora ibyangwa n’Uwiteka, bakorera Bāli na Ashitaroti, n’imana z’i Siriya n’imana z’i Sidoni n’imana z’i Mowabu, n’imana z’Abamori n’imana z’Abafilisitiya, bimūra Uwiteka ntibongera kumukorera.