Uwiteka ni ko kurakarira Abisirayeli uburakari bwaka nk’umuriro, abahāna mu maboko y’Abafilisitiya no mu y’Abamoni.
ABACAMANZA 10:7
Imirongo ikikije uyu
10:6 Ariko Abisirayeli bongera gukora ibyangwa n’Uwiteka, bakorera Bāli na Ashitaroti, n’imana z’i Siriya n’imana z’i Sidoni n’imana z’i Mowabu, n’imana z’Abamori n’imana z’Abafilisitiya, bimūra Uwiteka ntibongera kumukorera.
10:7 Uwiteka ni ko kurakarira Abisirayeli uburakari bwaka nk’umuriro, abahāna mu maboko y’Abafilisitiya no mu y’Abamoni.
10:8 Muri uwo mwaka baburabuza Abisirayeli barabahata, bamara imyaka cumi n’umunani bagirira nabi Abisirayeli bose bo hakurya ya Yorodani mu gihugu cy’Abamori i Galeyadi.