Nuko Yefuta atuma intumwa ku mwami w’Abamoni kumubaza ati “Turapfa iki gituma utera igihugu cyanjye?”
ABACAMANZA 11:12
Imirongo ikikije uyu
11:11 Yefuta aherako ajyana na ba bakuru b’i Galeyadi, nuko abantu bamugira umugaba wabo n’umutware. I Misipa ni ho Yefuta yavugiye ibyo yavuze byose imbere y’Uwiteka.
11:12 Nuko Yefuta atuma intumwa ku mwami w’Abamoni kumubaza ati “Turapfa iki gituma utera igihugu cyanjye?”
11:13 Umwami w’Abamoni asubiza intumwa za Yefuta ati “Impamvu ni uko Abisirayeli bamaze kuva muri Egiputa, banyaze igihugu cyanjye uhereye kuri Arunoni ukageza i Yaboki n’i Yorodani. Noneho wemere kunsubiza ibyo bihugu ku neza.”