Nuko Yefuta aratabaruka ajya iwe i Misipa, yenda kugera iwe, umukobwa we asohokana utuntu dusa n’ishakwe abyina, ajya kumusanganira. Kandi uwo mwana we yari ikinege, nta muhungu cyangwa umukobwa yari afite wundi utari we.
ABACAMANZA 11:34
Imirongo ikikije uyu
11:33 Arabatikiza uhereye kuri Aroweri ukageza i Miniti, imidugudu yari makumyabiri ukageza Abelikeramimu, yica benshi cyane. Uko ni ko Abamoni bacogojwe imbere y’Abisirayeli.
11:34 Nuko Yefuta aratabaruka ajya iwe i Misipa, yenda kugera iwe, umukobwa we asohokana utuntu dusa n’ishakwe abyina, ajya kumusanganira. Kandi uwo mwana we yari ikinege, nta muhungu cyangwa umukobwa yari afite wundi utari we.
11:35 Amubonye ashishimura imyenda ye aravuga ati “Ye baba we, mwana wanjye! Ko umbabaje cyane, ko uri mu bampagaritse umutima kuko nahigiye imbere y’Uwiteka, none simbasha kwivuguruza!”