ABACAMANZA 13:6

Uwo mugore aherako araza abwira umugabo we ati “Umuntu w’Imana yaje aho nari ndi, kandi mu maso he hasaga n’aha marayika w’Imana hateye ubwoba, ariko sinamubajije aho yaturutse na we ntiyambwiye izina rye.

Imirongo ikikije uyu

13:5 kuko uzasama inda ukabyara umuhungu. Kandi ntihazagire umwogosha kuko uwo mwana azaba Umunaziri ahereye akiva mu nda ya nyina, kandi ni we uzatangira gukiza Abisirayeli amaboko y’Abafilisitiya.”

13:6 Uwo mugore aherako araza abwira umugabo we ati “Umuntu w’Imana yaje aho nari ndi, kandi mu maso he hasaga n’aha marayika w’Imana hateye ubwoba, ariko sinamubajije aho yaturutse na we ntiyambwiye izina rye.

13:7 Ariko arambwira ati ‘Dore uzasama inda ubyare umuhungu.’ Kandi ati ‘Uhereye none ntukanywe vino cyangwa igisindisha, ntukarye ikintu cyose gihumanya kuko uwo mwana azaba Umunaziri, ahereye akiva mu nda ya nyina ukageza aho azapfira.’ ”

Ubuhinduzi n’inkomoko