Nuko Imana yemerera Manowa, marayika w’Imana agaruka kuri uwo mugore amusanga aho yari yicaye mu murima, ariko Manowa umugabo we ntiyari ahari.
ABACAMANZA 13:9
Imirongo ikikije uyu
13:8 Nuko Manowa yinginga Uwiteka ati “Nyagasani, ndakwinginze ngo uwo muntu w’Imana wadutumyeho yongere agaruke muri twe, atwigishe uko tuzagenza uwo mwana uzavuka.”
13:9 Nuko Imana yemerera Manowa, marayika w’Imana agaruka kuri uwo mugore amusanga aho yari yicaye mu murima, ariko Manowa umugabo we ntiyari ahari.
13:10 Nuko umugore ahuta yiruka, ajya kubwira umugabo we ati “Wa mugabo wazaga ejo bundi yongeye kunyiyereka.”