ABACAMANZA 14:15

Maze ku munsi wa karindwi babwira muka Samusoni bati “Shukashuka umugabo wawe adusobanurire icyo gisākuzo tutagutwika, tugatwika n’urugo rwa so. Mwaduhamagariye kutugira abatindi? Si ko biri?”

Imirongo ikikije uyu

14:14 Arababwira ati “Mu muryi havuyemo ibyokurya, Kandi mu munyambaraga havuyemo uburyohe.” Nuko bamara iminsi itatu badashobora kugisobanura.

14:15 Maze ku munsi wa karindwi babwira muka Samusoni bati “Shukashuka umugabo wawe adusobanurire icyo gisākuzo tutagutwika, tugatwika n’urugo rwa so. Mwaduhamagariye kutugira abatindi? Si ko biri?”

14:16 Nuko muka Samusoni amuririra imbere aramubwira ati “Uranyanze, ntunkunze kuko washākuje bene wacu, ntukimbwire.” Samusoni aramubwira ati “Sinabibwiye data na mama, none mbikubwire?”

Ubuhinduzi n’inkomoko