Hanyuma y’ibyo Samusoni amanukana na se na nyina bajya i Timuna, bageze mu mizabibu yaho, ahura n’umugunzu w’intare, uramutontomera.
ABACAMANZA 14:5
Imirongo ikikije uyu
14:4 Ariko se na nyina ntibari bazi ko byaturutse ku Uwiteka, kuko yashakaga impamvu ku Bafilisitiya. Icyo gihe Abafilisitiya bari barahindūye Abisirayeli.
14:5 Hanyuma y’ibyo Samusoni amanukana na se na nyina bajya i Timuna, bageze mu mizabibu yaho, ahura n’umugunzu w’intare, uramutontomera.
14:6 Maze umwuka w’Uwiteka amuzaho cyane, arayitanyaguza nk’uwatanyaguza umwana w’ihene, kandi nta ntwaro yari afite mu ntoki, ariko ntiyabwira se na nyina ibyo yakoze.