Delila abwira Samusoni ati “Ni kurya uracyampemukira kandi uracyambeshya, mbwira icyabasha kukuboha.” Aramusubiza ati “Wasobekeranya imigabane irindwi y’umusatsi wo ku mutwe wanjye mo uruyonga, byashoboka.”
ABACAMANZA 16:13
Imirongo ikikije uyu
16:12 Nuko Delila yenda imigozi mishya, arayimubohesha aramubwira ati “Wapfa Samusoni, Abafilisitiya baragusumiye.” Kandi abamwubikiye bari mu mwinjiro, maze arayicagagura nk’urudodo imuva ku maboko.
16:13 Delila abwira Samusoni ati “Ni kurya uracyampemukira kandi uracyambeshya, mbwira icyabasha kukuboha.” Aramusubiza ati “Wasobekeranya imigabane irindwi y’umusatsi wo ku mutwe wanjye mo uruyonga, byashoboka.”
16:14 Nuko awutsibisha urubambo aramubwira ati “Wapfa Samusoni, Abafilisitiya baragusumiye.” Arakanguka ashikuza urwo rubambo rw’inkingi, hamwe n’uruyonga rusobekeranijemo.