Aherako amusinzirira ku bibero, maze ahamagaza umuntu kumwogosha imigabane irindwi y’umusatsi, aherako amushinyagurira, imbaraga ze zimuvamo.
ABACAMANZA 16:19
Imirongo ikikije uyu
16:18 Nuko Delila abonye ko amubwiye ibyari mu mutima we byose, atuma ku batware b’Abafilisitiya ngo “Nimuzamuke iyi nkubwe gusa, kuko yambwiye ibyari mu mutima we byose.” Nuko abatware b’Abafilisitiya bamusanga aho ari, bazanye za feza.
16:19 Aherako amusinzirira ku bibero, maze ahamagaza umuntu kumwogosha imigabane irindwi y’umusatsi, aherako amushinyagurira, imbaraga ze zimuvamo.
16:20 Maze aramubwira ati “Wapfa Samusoni, Abafilisitiya baragusumiye.” Arakanguka yibwira ko yisohokera nk’ubundi akikunkumura, ariko yari atazi ko Uwiteka yamuretse.