ABACAMANZA 18:8

Nuko abo batasi bagarutse muri bene wabo i Sora na Eshitawoli, bene wabo barabaza bati “Muzanye nkuru ki?”

Imirongo ikikije uyu

18:7 Abo bagabo batanu baragenda bagera i Layishi, bitegereza abantu baho babona bituriye amahoro, nk’uko ingeso z’Abasidoni zari ziri, bari abanyetuza n’abanyamahoro. Muri icyo gihugu nta wabagiriraga nabi kuko batatwarwaga, bari kure y’Abasidoni ntibīfatanyaga n’abandi.

18:8 Nuko abo batasi bagarutse muri bene wabo i Sora na Eshitawoli, bene wabo barabaza bati “Muzanye nkuru ki?”

18:9 Barababwira bati “Nimuhaguruke tubatere, kuko tumaze kureba igihugu, kandi dusanze ari cyiza cyane. Mbese muracyicajwe n’iki? Mwe kugira ubute bwo kujya guhindūra igihugu.

Ubuhinduzi n’inkomoko