ABACAMANZA 2:18

Ariko uko Uwiteka yabahaga abacamanza yagumanaga n’umucamanza wese, akabakiza amaboko y’ababisha babo mu gihe cy’uwo mucamanza cyose, kuko Uwiteka iyo yumvaga iminiho yabo bayitewe n’ababarenganya babahata, yabagiriraga impuhwe.

Imirongo ikikije uyu

2:17 Ariko banga kumvira abacamanza babo, ahubwo bararikira izindi mana bakazipfukamira bakayoba vuba. Bavuye mu ngeso ba sekuruza bagendanaga bumvira amategeko y’Uwiteka, ariko bo ntibagenjeje batyo.

2:18 Ariko uko Uwiteka yabahaga abacamanza yagumanaga n’umucamanza wese, akabakiza amaboko y’ababisha babo mu gihe cy’uwo mucamanza cyose, kuko Uwiteka iyo yumvaga iminiho yabo bayitewe n’ababarenganya babahata, yabagiriraga impuhwe.

2:19 Ariko kandi iyo umucamanza yamaraga gupfa, basubiraga inyuma bakarusha ba sekuruza kwiyonona, bagakurikira izindi mana bakazikorera, bakazipfukamira. Ntabwo baroreraga imirimo yabo mibi, ahubwo bakīnangira imitima.

Ubuhinduzi n’inkomoko