Maze abatware b’abantu bose b’imiryango y’Abisirayeli yose biyerekanira mu iteraniro ry’ubwoko bw’Imana, abagabo uduhumbi tune bigenza bitwaje inkota.
ABACAMANZA 20:2
Imirongo ikikije uyu
20:1 Maze Abisirayeli bose bava mu midugudu yabo, barema iteraniro. Nuko iteraniro ryabo riteranira icyarimwe i Misipa imbere y’Uwiteka bavuye mu gihugu cyose, uhereye i Dani ukageza i Bērisheba, hamwe n’abo mu gihugu cy’i Galeyadi.
20:2 Maze abatware b’abantu bose b’imiryango y’Abisirayeli yose biyerekanira mu iteraniro ry’ubwoko bw’Imana, abagabo uduhumbi tune bigenza bitwaje inkota.
20:3 (Kandi Ababenyamini bari bumvise ko Abisirayeli bazamutse, bagiye i Misipa.) Nuko Abisirayeli barabaza bati “Tubwire uko icyo cyaha cyakozwe.”