Nuko uwo munsi Abamowabu baneshwa n’Abisirayeli, igihugu gihabwa ihumure imyaka mirongo inani.
ABACAMANZA 3:30
Imirongo ikikije uyu
3:29 Muri iryo rwana bica abantu inzovu imwe b’Abamowabu, abakomeye bose b’intwari nta muntu n’umwe warokotse.
3:30 Nuko uwo munsi Abamowabu baneshwa n’Abisirayeli, igihugu gihabwa ihumure imyaka mirongo inani.
3:31 Ehudi akurikirwa na Shamugari mwene Anati, yica Abafilisitiya magana atandatu abicisha igihosho, na we akiza Abisirayeli.