Bukeye Baraki akoranyiriza Abazebuluni n’Abanafutali i Kedeshi, bateranya abantu inzovu imwe bajyana na we, na Debora na we barajyana.
ABACAMANZA 4:10
Imirongo ikikije uyu
4:9 Aramusubiza ati “Ni ukuri tuzajyana, ariko rero nta cyubahiro uzabona muri iryo tabaro uzatabara, kuko Uwiteka agiye gutanga Sisera ngo aneshwe n’umugore.” Debora aherako ahagurukana na Baraki, bajya i Kedeshi.
4:10 Bukeye Baraki akoranyiriza Abazebuluni n’Abanafutali i Kedeshi, bateranya abantu inzovu imwe bajyana na we, na Debora na we barajyana.
4:11 Ariko Heberi w’Umukeni yari yitandukanije n’Abakeni. Ni bo bene Hobabu sebukwe wa Mose, yari ashinze ihema rye munsi y’igiti cy’umwela i Sananimu, hateganye n’i Kedeshi.