Yayeli muka Heberi yenda urubambo rw’ihema n’inyundo, aza yomboka amukubita urubambo muri nyiramivumbi rutunguka hasi, kuko yari mu iroro ryinshi arushye cyane, nuko araca.
ABACAMANZA 4:21
Imirongo ikikije uyu
4:20 Sisera aramubwira ati “Wihagararire mu muryango w’ihema, nihagira umuntu uza akakubaza ati ‘Mbese hari umuntu ugeze aha?’ Umusubize uti ‘Reka da.’ ”
4:21 Yayeli muka Heberi yenda urubambo rw’ihema n’inyundo, aza yomboka amukubita urubambo muri nyiramivumbi rutunguka hasi, kuko yari mu iroro ryinshi arushye cyane, nuko araca.
4:22 Ariko Baraki yari agikurikiranye Sisera, Yayeli arasohoka aramusanganira aramubwira ati “Ngwino nkwereke uwo ushaka.” Binjirana iwe, asanga Sisera agaramye yapfuye, urubambo rukimuraramyemo.