maze wubakire Uwiteka Imana yawe igicaniro ku kanunga kubatsweho igihome ubyitondeye, kandi wende impfizi ya kabiri uyitambeho igitambo cyoswa, ucyosheshe inkwi za Ashera uri buteme.”
ABACAMANZA 6:26
Imirongo ikikije uyu
6:25 Nuko ijoro ry’uwo munsi Uwiteka aramubwira ati “Enda impfizi ya so ntoya, wende n’indi ya kabiri imaze imyaka irindwi, maze usandaze igicaniro so yubakiye Bāli, uteme Ashera iri hafi yacyo,
6:26 maze wubakire Uwiteka Imana yawe igicaniro ku kanunga kubatsweho igihome ubyitondeye, kandi wende impfizi ya kabiri uyitambeho igitambo cyoswa, ucyosheshe inkwi za Ashera uri buteme.”
6:27 Nuko Gideyoni ajyana abagabo icumi bo mu bagaragu be, abigenza nk’uko Uwiteka yamutegetse. Ariko yabikoze nijoro ntiyatinyutse kubikora ku manywa, kuko yatinyaga abo mu muryango wa se n’abatuye muri uwo mudugudu.