ABACAMANZA 7:21

Umuntu wese ahagarara aho ageze bakubye urugerero rw’Abamidiyani, ingabo zabo zose zicikamo igikuba, ziravurungana zirahunga.

Imirongo ikikije uyu

7:20 Nuko iyo mitwe itatu ivugiriza icyarimwe amakondera, bamenagura ibibindi, bazunguza imuri n’ukuboko kw’imoso bafashe amakondera mu kuboko kw’iburyo, bayavuza barangurura bati “Inkota y’Uwiteka na Gideyoni.”

7:21 Umuntu wese ahagarara aho ageze bakubye urugerero rw’Abamidiyani, ingabo zabo zose zicikamo igikuba, ziravurungana zirahunga.

7:22 Nuko abo bantu magana atatu bakomeza kuvuza amakondera. Uwiteka atera Abamidiyani gusubiranamo bicanya inkota, nuko ingabo zisigaye zirahunga zigera i Betishita ku nzira ijya i Zerera, no mu rugabano rwa Abeli Mehola hateganye n’i Tabati.

Ubuhinduzi n’inkomoko