Niba ubu mukoreye Yerubāli n’ab’inzu ye iby’ukuri n’ibyo gukiranuka, nuko nimunezererwe Abimeleki, na we abanezererwe.
ABACAMANZA 9:19
Imirongo ikikije uyu
9:18 None mwahagurukiye inzu ya data, abahungu be mirongo irindwi mwabiciye ku gitare, mwimika Abimeleki umwana w’umuja we kugira ngo abe umwami w’ab’i Shekemu, kuko ari mwene wanyu.
9:19 Niba ubu mukoreye Yerubāli n’ab’inzu ye iby’ukuri n’ibyo gukiranuka, nuko nimunezererwe Abimeleki, na we abanezererwe.
9:20 Ariko niba atari ko biri, umuriro uve kwa Abimeleki urimbure ab’i Shekemu n’ab’inzu ya Milo, kandi umuriro uve mu b’i Shekemu no mu b’inzu ya Milo, urimbure Abimeleki.”