Ba nyirarume bamuvugira ayo magambo yose imbere y’ab’i Shekemu bose, ab’i Shekemu bumva bemeye gukurikira Abimeleki baravuga bati “Koko ni mwishywa wacu.”
ABACAMANZA 9:3
Imirongo ikikije uyu
9:2 “Ndabinginze mumbarize ab’i Shekemu bose muti ‘Icyabamerera neza ni uko mwatwarwa n’abahungu ba Yerubāli bose uko ari mirongo irindwi, cyangwa ni uko mwatwarwa n’umwe?’ Kandi mwibuke ko ndi amaraso yanyu, kandi ndi ubura bwanyu.”
9:3 Ba nyirarume bamuvugira ayo magambo yose imbere y’ab’i Shekemu bose, ab’i Shekemu bumva bemeye gukurikira Abimeleki baravuga bati “Koko ni mwishywa wacu.”
9:4 Nuko bamuha ibice by’ifeza mirongo irindwi bakuye mu ndaro ya Bāliberiti, Abimeleki abigurira abantu b’inguguzi bakubagana, baramukurikira.