Zebuli aherako aramubwira ati “Kwa kwirarira kwawe kuri he? Kuko wavuze uti ‘Abimeleki ni nde, bigatuma tumukorera?’ Bariya si ba bantu wasuzuguraga? None ngaho sohoka urwane na bo.”
ABACAMANZA 9:38
Imirongo ikikije uyu
9:37 Ariko Gāli yongera kuvuga ati “Dore hariho abantu baturutse mu mabanga, kandi umutwe umwe uturutse mu nzira yo ku mwela w’abapfumu.”
9:38 Zebuli aherako aramubwira ati “Kwa kwirarira kwawe kuri he? Kuko wavuze uti ‘Abimeleki ni nde, bigatuma tumukorera?’ Bariya si ba bantu wasuzuguraga? None ngaho sohoka urwane na bo.”
9:39 Nuko Gāli arangaza imbere y’ingabo z’i Shekemu, ajya kurwana na Abimeleki.