Ntimukagire icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari, ahubwo mwicishe bugufi mu mitima, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta.
Abafilipi 2:3
Imirongo ikikije uyu
2:2 musohoreshe umunezero wanjye guhuriza imitima mu rukundo, mwibwira kumwe muhuje imitima.
2:3 Ntimukagire icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari, ahubwo mwicishe bugufi mu mitima, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta.
2:4 Umuntu wese muri mwe areke kwizirikana ubwe gusa, ahubwo azirikane n’abandi.