Ariko ibyanditswe bivuga yuko byose byakingiraniwe gutwarwa n’ibyaha, kugira ngo abizera bahabwe ibyasezeranijwe, babiheshejwe no kwizera Yesu Kristo.
Abagalatiya 3:22
Imirongo ikikije uyu
3:21 Mbese ubwo bibaye bityo, amategeko arwanya amasezerano y’Imana? Ntibikabeho kuko iyaba harabayeho amategeko abasha kubeshaho abantu, gukiranuka kuba kwaraheshejwe na yo.
3:22 Ariko ibyanditswe bivuga yuko byose byakingiraniwe gutwarwa n’ibyaha, kugira ngo abizera bahabwe ibyasezeranijwe, babiheshejwe no kwizera Yesu Kristo.
3:23 Icyakora uko kwizera kutaraza twarindwaga tubohewe gutwarwa n’amategeko, dutegereje kwizera kwari kugiye guhishurwa.