Kandi ubwo izongera kuzana impfura yayo mu isi, izavuga iti “Abamarayika b’Imana bose bamuramye.”
Abaheburayo 1:6
Imirongo ikikije uyu
1:5 Mbese ni nde wo mu bamarayika Imana yigeze kubwira iti “Uri Umwana wanjye, Uyu munsi ndakubyaye”? Cyangwa ngo ivuge iti “Nzaba Se, Na we azaba Umwana wanjye”?
1:6 Kandi ubwo izongera kuzana impfura yayo mu isi, izavuga iti “Abamarayika b’Imana bose bamuramye.”
1:7 Iby’abamarayika yarabivuze iti “Ihindura abamarayika bayo imiyaga, N’abagaragu bayo ibahindura ibirimi by’umuriro.”