Nuko tugire umwete wo kwinjira muri ubwo buruhukiro, kugira ngo hatagira umuntu ugwa akurikije icyitegererezo cya ba bandi cyo kutumvira.
Abaheburayo 4:11
Imirongo ikikije uyu
4:10 kuko uwinjiye mu buruhukiro bwayo na we aba aruhutse imirimo ye nk’uko Imana yaruhutse iyayo.
4:11 Nuko tugire umwete wo kwinjira muri ubwo buruhukiro, kugira ngo hatagira umuntu ugwa akurikije icyitegererezo cya ba bandi cyo kutumvira.
4:12 Kuko ijambo ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira.