Naho twebwe ubwo twizeye twinjira muri ubwo buruhukiro, (ubwo yavuze iti “Narahiranye umujinya wanjye nti ‘Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye’ ”), ari bwo Imana yaruhutse irangije imirimo yayo imaze kurema isi.
Abaheburayo 4:3
Imirongo ikikije uyu
4:2 Kuko natwe twabwiwe ubutumwa bwiza nka ba bandi, nyamara ijambo bumvise ntiryabagiriye umumaro kuko abaryumvise bataryakiranye umutima wizera.
4:3 Naho twebwe ubwo twizeye twinjira muri ubwo buruhukiro, (ubwo yavuze iti “Narahiranye umujinya wanjye nti ‘Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye’ ”), ari bwo Imana yaruhutse irangije imirimo yayo imaze kurema isi.
4:4 Kuko hariho aho yavuze iby’umunsi wa karindwi iti “Imana yaruhutse imirimo yayo yose ku munsi wa karindwi.”