kugira ngo ibintu bibiri bidahinduka, ibyo Imana itabasha kubeshyeramo, biduheshe ihumure rikomeye twebwe abacikiye gusingira ibyiringiro byashyizwe imbere yacu.
Abaheburayo 6:18
Imirongo ikikije uyu
6:17 Ni cyo cyatumye Imana ishatse kurushaho kugaragariza abaragwa ibyasezeranijwe uko imigambi yayo idakuka, yongeraho indahiro
6:18 kugira ngo ibintu bibiri bidahinduka, ibyo Imana itabasha kubeshyeramo, biduheshe ihumure rikomeye twebwe abacikiye gusingira ibyiringiro byashyizwe imbere yacu.
6:19 Ibyo byiringiro tubifite nk’igitsika umutima gikomeye kandi gishikamye, cyinjira hirya y’umwenda ukingiriza Ahera cyane,