Abaheburayo 6:7

Kuko dore iyo ubutaka bwanyoye imvura yabuguyeho kenshi, bukameramo imyaka igirira akamaro ababuhingirwa, buhabwa n’Imana umugisha.

Imirongo ikikije uyu

6:6 maze bakagwa bakavamo, ntibishoboka kongera kubahindura bashya ngo bihane, kuko baba bongeye kwibambira Umwana w’Imana, bakamukoreza isoni ku mugaragaro.

6:7 Kuko dore iyo ubutaka bwanyoye imvura yabuguyeho kenshi, bukameramo imyaka igirira akamaro ababuhingirwa, buhabwa n’Imana umugisha.

6:8 Ariko niba bumeramo amahwa n’ibitovu, buba buhinyutse bugeze hafi yo kuvumwa kandi amaherezo yabwo ni ugutwikwa.

Ubuhinduzi n’inkomoko