Ku bw’ibyo, ni cyo gituma aba umuhuza w’isezerano rishya, kugira ngo abahamagawe bahabwe ibiragwa bidashira byasezeranijwe, ubwo habayeho uwapfiriye gucungura abacumuye bagitegekwa n’isezerano rya mbere.
Abaheburayo 9:15
Imirongo ikikije uyu
9:14 nkanswe amaraso ya Kristo witambiye Imana atagira inenge ku bw’Umwuka w’iteka, ntazarushaho guhumanura imitima yanyu akayezaho imirimo ipfuye, kugira ngo mubone uko mukorera Imana ihoraho?
9:15 Ku bw’ibyo, ni cyo gituma aba umuhuza w’isezerano rishya, kugira ngo abahamagawe bahabwe ibiragwa bidashira byasezeranijwe, ubwo habayeho uwapfiriye gucungura abacumuye bagitegekwa n’isezerano rya mbere.
9:16 Iyo isezerano ryo kuraga ribonetse, hakwiriye kuboneka ibihamya ko uwarisezeranije yapfuye.