“Bwira Abisirayeli uti: Nihagira umuntu muri mwe utambira Uwiteka igitambo, mujye mukura icyo mutamba mu matungo, mu mashyo cyangwa mu mikumbi.
Abalewi 1:2
Imirongo ikikije uyu
1:1 Uwiteka ahamagara Mose, amubwira avugira mu ihema ry’ibonaniro ati
1:2 “Bwira Abisirayeli uti: Nihagira umuntu muri mwe utambira Uwiteka igitambo, mujye mukura icyo mutamba mu matungo, mu mashyo cyangwa mu mikumbi.
1:3 “Natamba igitambo cyo koswa kitagabanije cyo mu bushyo, atambe ikimasa kidafite inenge, agitambire ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, kugira ngo yemerwe ari imbere y’Uwiteka.