Abalewi 10:4

Mose ahamagara Mishayeli na Elizafani bene Uziyeli se wabo wa Aroni, arababwira ati “Nimwigire hafi muterure bene wanyu, mubakure imbere y’Ahera, mubajyane inyuma y’ingando z’amahema.”

Imirongo ikikije uyu

10:3 Mose abwira Aroni ati “Ibyo ni byo Uwiteka yavuze ati ‘Kwera kwanjye kuzerekanirwa mu banyegera, kandi nzaherwa icyubahiro imbere y’ubu bwoko bwose.’ ” Aroni aricecekera.

10:4 Mose ahamagara Mishayeli na Elizafani bene Uziyeli se wabo wa Aroni, arababwira ati “Nimwigire hafi muterure bene wanyu, mubakure imbere y’Ahera, mubajyane inyuma y’ingando z’amahema.”

10:5 Bigira hafi babaterurira mu makanzu yabo, babakura mu ngando nk’uko Mose yategetse.

Ubuhinduzi n’inkomoko