“Umuntu nagira ku mubiri we ikibyimba cyangwa igikoko, cyangwa ibara ry’amera, kigahinduka ku mubiri we nk’umuze w’ibibembe, bamuzanire Aroni umutambyi cyangwa umwe mu batambyi bene Aroni.
Abalewi 13:2
Imirongo ikikije uyu
13:1 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati
13:2 “Umuntu nagira ku mubiri we ikibyimba cyangwa igikoko, cyangwa ibara ry’amera, kigahinduka ku mubiri we nk’umuze w’ibibembe, bamuzanire Aroni umutambyi cyangwa umwe mu batambyi bene Aroni.
13:3 Umutambyi asuzume umuze wo ku mubiri we, niba ubwoya bw’aho uwo muze uri buhindutse umweru akawubona nk’ugeze munsi y’uruhu, uwo muze uzaba ari ibibembe. Uwo mutambyi amusuzume avuge ko ahumanye.