Abalewi 13:25

umutambyi ahasuzume, nabona ubwoya bwo muri urwo rubara cyangwa muri iryo bara ry’amera buhindutse umweru, akakibona nk’ikigeze munsi y’uruhu kizaba ari ibibembe byasheshe muri bwa bushye, uwo mutambyi avuge ko ahumanye, kizaba ari umuze w’ibibembe.

Imirongo ikikije uyu

13:24 “Cyangwa umuntu nagira ubushye ku mubiri, inkovu yabwo ikaba urubara cyangwa ibara ry’amera

13:25 umutambyi ahasuzume, nabona ubwoya bwo muri urwo rubara cyangwa muri iryo bara ry’amera buhindutse umweru, akakibona nk’ikigeze munsi y’uruhu kizaba ari ibibembe byasheshe muri bwa bushye, uwo mutambyi avuge ko ahumanye, kizaba ari umuze w’ibibembe.

13:26 Ariko niba umutambyi ahasuzumye, akabona ari nta bwoya bwera muri urwo rubara cyangwa muri iryo bara ry’amera, kandi ko kitageze munsi y’uruhu ahubwo kitagaragara cyane, uwo mutambyi amukingirane amare iminsi irindwi.

Ubuhinduzi n’inkomoko