Ku munsi wa karindwi umutambyi azamusuzume, niba kizaba gikwiriye ku mubiri uwo mutambyi avuge ko ahumanye, kizabe ari umuze w’ibibembe.
Abalewi 13:27
Imirongo ikikije uyu
13:26 Ariko niba umutambyi ahasuzumye, akabona ari nta bwoya bwera muri urwo rubara cyangwa muri iryo bara ry’amera, kandi ko kitageze munsi y’uruhu ahubwo kitagaragara cyane, uwo mutambyi amukingirane amare iminsi irindwi.
13:27 Ku munsi wa karindwi umutambyi azamusuzume, niba kizaba gikwiriye ku mubiri uwo mutambyi avuge ko ahumanye, kizabe ari umuze w’ibibembe.
13:28 Ariko niba urwo rubara cyangwa iryo bara ry’amera kizaba kigumye aho kiri, kidakwiriye ku mubiri kandi ntikigaragare cyane, kizaba ari ikibyimba cyaturutse muri bwa bushye, uwo mutambyi avuge ko adahumanye, kizaba ari inkovu y’ubwo bushye.