kandi naho uwo muze wawufashe mu budodo bw’ubwoya bw’intama cyangwa bw’igitare, butambitse cyangwa mu buhagaritse, kandi naho icyo wafashe cyaba uruhu cyangwa ikintu cyose cyaremwe mu ruhu,
Abalewi 13:48
Imirongo ikikije uyu
13:47 “Kandi umwenda ufashwe n’umuze w’ibibembe, naho waba uboheshejwe ubwoya bw’intama cyangwa waba igitare,
13:48 kandi naho uwo muze wawufashe mu budodo bw’ubwoya bw’intama cyangwa bw’igitare, butambitse cyangwa mu buhagaritse, kandi naho icyo wafashe cyaba uruhu cyangwa ikintu cyose cyaremwe mu ruhu,
13:49 niba umuze wenze kwirabura nk’icyatsi kibisi cyangwa ari urususirane, naho wabonetse mu mwenda cyangwa mu ruhu, mu budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa mu kintu cyose cyaremwe mu ruhu uzaba ari umuze w’ibibembe, icyo kintu cyerekwe umutambyi.